“Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho” (ubuh3,1)
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu ibifurije gukomera muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yihanganishije buri wese wabuze abe, kandi yifurije iruhuko ridashira abatabarutse. Iboneyeho kubasaba gukomeza kuba hafi uko bishoboka kose abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
